FEATURED

SOBANUKIRWA

Kugirango usabe akazi katangajwe k'urubuga rwacu, banza usome neza ibyanditse mu itangazo, ubundi ukurikize amabwiriza. Mu gihe bitagaragajwe mu itangazo, JobPlus Rwanda, nta ruhare igira mu mitangire y'imyanya y'akazi yanyujijwe k'urubuga.
OYA. Ntago byemewe kuba wakwishyuzwa amafaranga cyangwa se indi nyishyu. Ntuzishyure cyangwa ngo utange nimero zawe za konti kugirango ngo baguhe akazi. Ruswa ni icyaha gihanwa n'amategeko.
Dukurikije isoko ry'umurimo mu Rwanda uko rihagaze, abakoresha benshi basaba ko umuntu aba azi icyongereza byibuze k'ibanze. Niyo mpamvu urubuga rwacu rubaha amakuru mu cyongereza kugirango bibafashe no gusaba akazi.
Kwiyandikisha nta kiguzi. Kugirango CV yawe igaragare bisaba ko uba wujuje amakuru yose yasabwe mu gihe wiyandikishije. Kanda ahanditse my profile, ugende wuzuzamo ibisabwa.
Icyo usabwa ni ugukanda kuri Register cg imbere ahanditse SUBMIT A RESUME. Ibi bisaba ko ufite email ikora. iyo umaze kwiyandikisha, tukoherereza Code ukoresha wemeza ko koko ari wowe.
Kuri Jobplus.rw muhasanga amakuru y'ahari akazi n'ibisabwa kugirango ube wagasaba. Ntago JobPlus Rwanda ariyo itanga akazi. Ushobora kwiyandikisha muri gahunda yacu yo gutanga CV (Resumes) k'uburyo abakoresha bahita bakubona byihuse. Kanda kuri SUBMIT A RESUME